(Read this post in English / წაიკითხეთ ეს ქართულად)

Kongere Mpuzamahanga ku muziki ukorwa nk’ubuvuzi izabera i Vancouver, muri Kanada hagati ya 24-29 Nyakanga kandi twishimiye kubasangiza  ePosters 4 zizafasha abantu kumenya ibikorwa byacu mpuzamahanga.Buri ePoster ni urubuga rwuzuye, kandi ruriho amakuru y’ibanze, videwo, ingero z’ umuziki, amafoto, amakuru wakuri kuri murandasi  n’ibindi byinshi!Turashimira abanditsi twafatanyije: Nina Cherla, Pavithra Gangadharan, Tako Jordania, Teona Kacheishvili, Jenny Laahs, Alphonsine Musabyemariya, Audace Musoni na Fidele Nshimiye ku bufatanye bwabo no kwihangana.

Mwabonye ko iyo ubushakashatsi bukozwe mu mishinga mpuzamahanga y’ iterambere, ibisubizo bikunze gutangazwa mu cyongereza gusa n’ubwo uru atari rwo rurimi ruvugwa n’ ababigizemo uruhare. Twashakaga kubabwira  ko twabikosoye kuri izi ePosters zacu bityo rero tuboneyeho umwanya wo gushimira Eliso Gvasalia na Ildephonse Nsengiyumva kuba baradufashije gushyira izi nyandiko mu kijeworojiya no mu Kinyarwanda. Ndashimira kandi Makeda na Alexia kuba baregeranyije amakuru yose yari akenewe.

Ushobora kubona no gusangira izi ePosters unyuze ku mbuga ziri hano munsicyangwa gufungura Kodi ya QR gusikana kode Iri mu mashusho mato; kandi iyo usuye ePosters zacu, nyamuneka koresha ahagenewe umwanya w’ ibitekerezo utumenyeshe ko wadusuye n ‘icyo utekereza!

Music Therapy in Georgia Today: The Role of International Collaboration

Increasing Access to Music for Young People Facing Challenges in Rwanda

Music Helps (India): An Exploration of Collaboration and Innovation in Digital Training

Reflecting on the Achievements and Practice of Current Global Music Therapy Pioneers