(Read this post in English.)

Mu myaka mike ishize, abafatanyabikorwa bacu bo mu Rwanda (Audace Musoni, Fidele Nshimiye na Alphonsine Musabyemariya) rwose bagiye bagura imyitozo y’ umuziki byiyongera ku masomo yabo ya muzika. Basangiza ubuhanga bwabo mu muziki abarimu 59 bita ku babana n’ ubumuga hanyuma batangiza ishyirahamwe ryabo Ryitwa Youth Led Musical Therapy (YLMT). Mushobora kumenya byinshi ku byerekeye umuziki w’abafatanyabikorwa bacu bo mu Rwanda ibikorwa hamwe nibyo twagezeho dufatanyije usomye kuri iyi ePoster yacu ivuga kuri Kongere Mpuzamahanga ku muziki yateranye uyu mwaka Ubuvuzi.

Umuhuzabikorwa wacu wa Gahunda Mpuzamahanga, Makeda Mitchell, hamwe n’ umwe mu bagize akanama Ngishwanama, Dr. Caroline Anderson, bazerekeza mu Rwanda mu mpera za Nzeri. Iki ni igisubizo ku bafatanyabikorwa bacu bajyaga badusaba inkunga yo kwitabira amasomo yabo mu bya muziki, kubaha amahugurwa arushijeho ahabwa abarimu bahugura abandi , gusura bamwe mu bitabiriye amahugurwa bagiye batanga no gutanga ingamba n’ nama ku birebana n’umuryango wabo mushya.

Mu gihe cya vuba muzumva amakuru Caroline na Makeda bazabaha ku birebana n’ uru rugendo mu Rwanda. Noneho kuri ubu, mushobora gusobanukirwa n’ impinduka zishobora kuzanwa n’ umuziki mu kwita ku bantu:

Ikinteye imbaraga mu gutandukanya umuziki ni uko iyo uzanye umuziki mu mibanire, usanga rwose umenya umuntu ku giti cye, inyungu zabo na kamere yabo bityo ubwitonzi bukaba umuntu ushingiye ku muntu.

Dr. Caroline Anderson

Icyamfashije ku birebana n’ impinduka umuziki ushobora kuzana ni ukumenya ko umuntu wese ugira uruhare mu gukora umuziki ashobora kubyungukiramo. Uhereye ku bana bafite ubumuga bitabwaho – bashobora kuvuga ko umuziki wabafashije kwibagirwa ububabare bwabo; hanyuma ukagera ku babitaho – rimwe na rimwe bamwe bagiye batubwira ko imibereho yabo yabyungukiyemo. Umuziki ufite ingufu rwose!

Makeda Mitchell

Ufite intumbero yo gutangira gukoresha umuziki mu kigo cyawe mu Rwanda?

Uzaterere akajisho ku nyandiko y’ abafatanyabikorwa bacu bo mu Rwanda (Kinyarwanda cyangwa Icyongereza) itanga amakuru menshi ku byerekeye imyitozo ya muziki batanga n’ aho babarizwa. Ushobora Kwegera Audace, Fidele na Alphonsine kugirango urebe uko bagufasha gutangira gukoresha umuziki no kuwugeza mu kigo ukoreramo mu Rwanda.