Inkuru ya Alphonsine
Rwanda
- Caregivers
- Children
- Disability
Afite ubunararibonye bwo gukoresha umuziki kuva mu mwaka wa 2010, Alphonsine Musabyemariya ni umwe mu bafatanyabikorwa bacu b’igihe kirekire. Nk’umwe mu bashinze Youth Led Musical Therapy, ashinzwe guteza imbere ikoreshwa ry’umuziki mu bikorwa byita ku bantu mu Rwanda hose. Aha, aradusangiza ubunararibonye bwe n’icyerekezo afite ku hazaza.
Wamaze igihe kirekire ukorana natwe, urugendo rwawe mu muziki rwatangiye kera. Ni iki cy’umwihariko ubona mu muziki, kandi ni iki kigutera ishyaka ryo gukomeza kuwukoresha kugeza ubu?
Kuva mu mwaka wa 2010, maze kugira umuco wo gukoresha umuziki buri munsi mbere yo gutangira akazi. Umuziki umfasha cyane mu kazi kange ka buri munsi, kandi ntusaba imbaraga nyinshi kuko umuziki ubusanzwe ukora nk’umuti w’ihumure n’iterambere ry’ubwonko. By’umwihariko, nkora iyi gahunda cyane ku wa gatanu nyuma ya saa sita, aho ntegura ibikorwa byihariye by’umuziki byagenewe abanyeshuri bafite ubumuga butandukanye: ubumuga bwo mu mutwe, ubumuga bw’ingingo, kutumva no kutavuga. Umubare wabo ni abanyeshuri 50. Hari impinduka kuko bagenda bahinduka, mu myigire yabo no mu buzima bwabo bwa buri munsi.
Abanyeshuri bange bagira amanota meza… hari akamaro kuko ushobora kwigisha umwana kuzaba umuntu muzima, akigirira icyizere mu kuririmba, gukina no kwiyerekana imbere y’abandi atagira isoni. Mparanira ko umwana wese yakwigirira icyizere, agakora adategwa n’isoni kugira ngo yiteze imbere.
Nawe ubyumva uko? Uburyo usobanura umuziki cyangwa uko uwukoresha byarahindutse cyangwa byagiye bitera imbere?
Yego, byaramfashije nanjye kuko nigirira icyizere mu byo nkora byose kubera umuziki.
Imyumvire yanjye yateye imbere kuko nanjye nshobora guhugura abandi nkurikije uburyo byangiriye umumaro, kandi nigirira icyizere. Kandi sinteze kubireka; n’iyo natandukana n’akazi ko kwigisha, nzakomeza guhugura abasheshe akanguhe n’urubyiruko.
Ni irihe somo rikomeye wize mu rugendo rwawe rwa muzika?
Isomo rikomeye ni uko ushobora gutekereza ko ibintu bidashobora guhinduka, ariko iyo udacitse integer ugakomeza, usanga umuziki nk’umuti uzana impinduka nziza kandi ntukwiye gucika intege.
Ukuri ni uko iyo uhuguye umuntu bimufasha kwigirira icyizere, akishima kandi akagira umutima wo gushimira. Byamfashije kwigirira icyizere mu mirimo yanjye ya buri munsi no mu mikoranire n’abo dukorana, ndetse binkura mu bwigunge.
Mu myaka yashize, watangiye ishyirahamwe ryanyu na bagenzi bawe bita Youth Led Musical Therapy. Ni iki cyaguteye kwinjira muri uru rugendo?
Impamvu ni uko abantu benshi bashobora kugera ku bintu byinshi mu gihe gito, ibintu umuntu umwe atabasha gukora. Icyo nifuza ni ugufasha guhugura abandi, kuko umuziki ugirira abantu akamaro kanini.
Umaze kugera kuri byinshi mu kazi kawe k’ umuziki. Ufite indi migambi cyangwa intego z’ahazaza, yaba ari iza Youth Led Musical Therapy cyangwa iza Rwanda muri rusange?
Umuziki nk’umuti wagize uruhare mu kurwanya ivangura n’irondaruhu. Ubu hari ihuriro rifasha abantu gukora umuziki mu buryo buboneye kandi bwisanzuye; urubyiruko ruri gushyigikirwa kuko ibibazo bahuraga na byo bigenda bikemuka binyuze mu bikorwa by’umuziki.
N’ubwo nta bushobozi mfite, intumbero yanjye ni ugusakaza umuziki nk’ubuvuzi kugera ku nzego zose kugera no ku rwego rw’akarere, gutumira abagenerwabikorwa bose, kubahugura no kubereka ibyiza by’umuziki ndetse n’inyungu bashobora kuwukura mo.