Inkuru ya Fidèle
Rwanda
- Caregivers
- Children
- Disability
Afite ubunararibonye bw’imyaka irenga makumyabiri, Fidèle Nshimiye afite intumbero yihariye ku bibazo n’inyungu byo gukoresha umuziki mu bikorwa byita ku bantu. Nk’umwe mu bashinze Youth Led Musical Therapy, afite umwanya mwiza wo gusangiza abandi ibyiringiro bye ku hazaza h’abita ku bantu bafite ibibazo byihariye mu Rwanda.
Wamaze igihe kinini ukoresha umuziki, watubwira gato ku bikorwa byawe bya none, n’ibigukomeza kugutera ishyaka?
Umuziki nywukoresha buri munsi mu kigo cyabana bafite ubumuga. Ubagenerwa bikorwa banjye ni 100. Umunsi ku wundi ngenda mpanga udushya bitewe nabo ngiye gukorana nabo.
Iyo ndimubihe bikomeye ikintu kinkomeza nugusabana nabandi, Nuko mbona inyungu ugirira abagenerwa bikorwa banjye ku buzima bwabo bwa buri munsi.
Hari ingero wifuza kudusangiza?
Ikintera imbaraga nukubona abagenerwa bikorwa banjye bava mu bwigunge; ubwo natangaga amasomo kurubyiruko rufite ubwandu bwa HIV/Sida nashimishijwe nukuntu bagenda bava mu gahinda kabaheranye.
Ikinshimisha cyane niterambere mu mitekerereze yabagenerwa bikorwa banjye. Nanjye bikantera umutuzo.
Urugendo rwose rugira imbogamizi zarwo. Hari ingorane wahuye na zo cyangwa izakugoye kurusha izindi? Wazitsinze ute?
Imbogamizi nahuye nazo nugukorana numwana ufite autism ku giti cye. Ariko naje guhabwa ibitekerezo nitsinda rya Music as Therapy International ryaje mu Rwanda rivuye UK.
Kandi ni uruhe ruhare gukorana igihe kirekire na Music as Therapy International byagize ku bikorwa byawe?
Icyambere namahugurwa yagiye iduha, ndetse yagiye inadufasha guhura nabantu batandukanye, ndetse ninkunga yamafaranga yadufashije kubaka ubushobozi. Twakwigira kubyo abandi bamaze kugeraho.
Mu myaka yashize wafashije gushinga Youth Led Musical Therapy, umuryango mushya. Ni iki cyakuyoboye mu kuwushinga, kandi icyerekezo cy’uwo muryango ni ikihe?
Kubaka ishyirahamwe rikomeye rifasha abantu benshi. Byatumye twagura umubare wabagenerwabikorwa; kugirango tubone uburenganzira bwo kugera kubagenerwa bikorwa benshi, ndetse no kumenyekanisha muzika. Nugukangurira ubuyobozi tukabasha gukorana n’ibigo byita kuribi byiciro byaba bantu.