UBUHAMYA BWA AUDACE
Rwanda
- Caregivers
- Children
- Disability
- Young people
- Mental health
Read this post in English.
Audace ,Tugushimiye uyu mwanya wafashe wo gusubiza ibi bibazo. Ibitekerezo byawe byatweretse uko umuziki wakoreshejwe mu bikorwa by’imyaka myinshi itambutse mu gufasha abantu ku giti cyabo n’amatsinda atandukanye mu Rwanda hose. Tunejejwe no kongera gusangiza abandi ubu buhamya bwawe, Tunabasangize ibikorwa by’akataraboneka twabonye ubwo twazaga gusura ibikorwa byanyu mu Rwanda muri uru rugendo rwo gukoresha umuziki nk’umuti ndetse naho ubufatanye bwanyu bugeze mufitanye n’Umuryango mpuzamahanga utegamiye kuri Leta Music as Therapy Interantional .
Umaze igihe uri umufatanyabikorwa wacu,ariko tuziko urugendo rwawe mu muziki rushobora kuba rwaratangiye mbere yaho. Nonese umaze igihe kingana ute ukoresha umuziki?
Maze imyaka myinshi nkoresha umuziki mu gufasha abantu. Natangiye gukoresha umuziki nk’umuti guhera 2009, ubwo nakoraga muri Centre Urugwiro yita kubana n’urubyiruko bafite ubumuga. Guhera 2009 kugera 2014 , nahawe amahugurwa n’abakozi ba Music as Therapy International , nyuma yaho nakomeje guhabwa amahugurwa yisumbuye yo gukoresha umuziki nk’umuti. Guhera icyo gihe ntangira ,natangiye kubona imbaraga n’akamaro by’umuziki mu gufasha abantu gutuza, kwigirira ikizere, kugaragaza amarangamutima no gukira ibikomere byo mu mutima. Kuva icyo gihe umuziki wabaye igice cy’ingenzi mukazi kanjye no mu buzima bwa buri munsi. Ubu hashize imyaka igera kuri 16 nkoresha umuziki nk’uburyo bwo gufasha no kuvura abana n’urubyiruko bafite ubumuga , urubyiruko rusanzwe , abangavu bahohotewe bagaterwa inda imburagihe n’abandi bantu bagiye bahura n’ibibazo bitandukanye. Urugendo rwanjye rwo gukoresha umuziki nk’ubuvuzi rwatangiye mu buryo bworoheje ari rwaje gukura cyane ; kandi umuziki ukomeje kuba igikoresho nyamukuru kimfasha kugera kubantu no kubafasha kuburyo bwimbitse.
Kugeza ubu, nkoresha umuziki buri cyumweru mu matsinda atandukanye naho dutuye. Ahanini nkorana n’abana bafite ubumuga, Abangavu bahohotewe bagaterwa inda bakiri bato, n’urubyiruko rufite imyitwarire itari myiza cyangwa urubyiruko rukoresha ibiyobyabwenge. Buri cyumweru, mfasha abantu bari hagati ya 30 na 50, bitewe na gahunda y’ibikorwa twateguye .
Uko nkomeza gukorana na bo, ngenda mbona uko umuziki ubafasha kongera kwigirira icyizere, kongera kwisanga mubuzima busanzwe , no kongera kumva ibyishimo mu buzima bwabo.
Ikinshimisha cyane ni kubona impinduka nziza umuziki uzana mu mibereho y’abantu. Iyo mbona umwana ubusanzwe ufite umuhangayiko mwinshi cyangwa utagira gutuza muri we atangiye kumwenyura, cyangwa umusore wari ufite ibibazo atangiye kugirana imishyikirano no kuganira neza n’abandi, bimpa imbaraga zo gukomeza. Umuziki ufite uburyo bwihariye bwo kugera ku mutima w’umuntu, kandi buri munsi umpa imbaraga zo gukomeza gutera imbere.
Nabonye abantu kwigirira icyizere muribo byariyongereye mu buryo bwihuse kurusha mbere. Mu ntangiriro z’amasomo cyangwa ibiganiro by’umuziki, benshi bazaga bafite ubwoba, ipfunwe, cyangwa bibona nabi. Ariko binyuze mu muziki, bagenda barushaho gufunguka, bagaragaza amarangamutima yabo, kandi bakumva bisanzuye gusangiza abandi uko biyumva. Uru rwego rw’impinduka ntirwari rugaragara cyane mu myaka ya mbere y’imikorere yanjye.
Imyumvire n’imikoreshereze yawe y’ umuziki ni gute byagiye bihinduka bigatera imbere uko igihe cyagiye gihita?
Uko imyaka yashiraga, narushagaho kunguka ubumenyi n’ubushobozi bwo guhuza umuziki n’iby’ingenzi bikenewe ku matsinda nkorana na yo. Nize uburyo bushya bwo gutegura no kuyobora amasomo, gukoresha ibikoresho bitandukanye by’umuziki, no guhuza ibyo nkora n’ibikenewe by’abagenerwabikorwa banjye.
Uko igihe cyagiye gihita, nagiye mbona umuziki nk’igikoresho gikomeye cyo gufasha no kuvura abantu, gifite amahirwe n’ubushobozi butagira umupaka
Nibuka umwana warufite ubumuga wagiraga ingorane zo kuvuga no kugirana imibanire n’abandi. Binyuze mu muziki, yagiye agenda atuza buhoro buhoro, arushaho kugaragaza amarangamutima ye, atangira no kwitabira ibikorwa by’itsinda yifitiye icyizere. Ibi binyibutsa impamvu ntagomba na rimwe gucika intege, n’iyo nahura n’ibihe bikomeye.
Nubwo umuziki ufite imbaraga nyinshi, tuzi ko atari buri gihe byoroshye gukomeza gahunda y’umuziki. Uratekereza ko ari rihe banga ryatuma ukomeza gukoresha umuziki igihe kirekire ?
Icy’ibanze ni ukubona impinduka zifatika mu buzima bw’abantu. Iyo mbona umuntu agenda arushaho kwigirira icyizere, akamenya gusabana n’ abandi, cyangwa akagira icyizere cy’ejo hazaza,binyereka agaciro k’akazi nkora. Ikindi kandi, mfashwa n’abafatanyabikorwa bitanga bakambera urugero , bigatuma nkomeza urugendo.
Nahuye n’imbogamizi zitandukanye, zirimo kubura ibikoresho by’umuziki bihagije, abantu benshi batumvaga neza uruhare n’akamaro k’umuziki nk’uburyo bwo gufasha no kuvura abantu, ndetse n’ingorane zo kubona inkunga y’amafaranga.
Nazikemuye binyuze mu gushaka no kubaka ubufatanye, gukoresha neza ubushishozi n’ibikoresho bike byari bihari, no gusobanurira abantu akamaro k’umuziki mu buzima bwa buri munsi cyane cyane mubijyanye n’amarangamutima no mu mibereho myiza y’imibanire(ubusabane).
Nishimira ko nashoboye kugera ku bantu benshi bahuye n’ibibazo bitandukanye, nkabafasha kubona impinduka zifatika kandi zifite icyo zisobanuye mu buzima bwabo binyuze mu muziki. Nishimira kandi ko nashoboye gufungurira amarembo mashya y’icyizere cy’ubuzima abana, urubyiruko, n’abangavu bahohotewe bagaterwa inda imburagihe , akenshi bumvaga baribagiranye ntagaciro bafite muri sosiyete.
Hari umugenzi wanjye wahoze akorana n’abana bo mu muhanda, ubu akaba ari Umuyobozi w’ishuri, akunda kunyitabaza ngo mufashe guhugura abarimu be ku ikoreshwa ry’umuziki nk’ubuvuzi ,kuko azi neza akamaro k’umuziki nk’uburyo bwo kuvura no gufasha.
Bagenzi banjye twakoranye n’abafatanyabikorwa banjye bamfashije mu rugendo rwanjye bituma ndushaho kongera ubumenyi n’ubushobozi, kandi abana n’urubyiruko nakoranye nabo bahora batuma nibuka akamaro k’akazi nkora.
Isomo rinini cyane ni uko umuziki ukundwa kandi ukumvwa n’abantu hafi ya bose. Nize ko n’abantu bafite ibikomere by’amarangamutima cyangwa bafite ibibazo by’ubuzima bwo mu mutwe bashobora gufashwa binyuze mu muziki, kandi ko umuziki ushobora guhuza abantu benshi bafite amateka atandukanye y’ubuzima ndetse ukarushaho gukomeza imibanire n’icyizere hagati yabo.
Ni iki wizeye ko MasT yize kuri wowe mu gihe cyacu tumaze dukorana?
Mpamya ko Music as Therapy International yize ko hari abahanga b’abanyarwanda bafite ubushobozi bashobora guteza imbere no gukomeza gahunda y’umuziki nk’uburyo bwo kuvura no gufasha. Gushyigikira abikorera b’aho bifite ingaruka z’igihe kirekire.
Nanone ntekereza ko babonye ko umuziki ushobora gufasha urubyiruko rudafite ubumuga; urugero ni muri Rusizi Youth Centre, aho dukoresha umuziki nk’uburyo bwo gufasha abantu; buri cyumweru dukoresha umuziki inshuro eshatu, cyane cyane k’urubyiruko rwiga imyuga itandukanye muri Rusizi Youth Centre. Ibi byateje imbere imyigire yabo, imibanire n’abandi, ndetse no kwiyandikisha mu bikorwa bitandukanye.
Nizeye kandi ko Music as Therapy International yize ko ushobora guuha umuntu amahugurwa ku kintu kimwe, ukaba umufunguriye amarembo yo guhanga udushya agendeye kubyo yahawei, nk’uko nanjye naguye ubumenyi n’ imikorere yanjye ndetse bigeraho nshinga umuryango utegamiye kuri Leta nka Youth Led Music Therapy (YLMT) mfatanyije n’abandi
Ese wagiye wagura cyangwa uhindura uburyo ukoresha umuziki?
Yego. Imikorere yanjye yagiye irushaho kwaguka cyane. Ubu nkoresha umuziki si mu masomo yo kuvura gusa, ahubwo no mu kugabanya kwigunga, guteza imbere amahoro (dufite ubufatanye na IPYC: International Peace Youth Group), gushyigikira uburezi, no gukomeza guteza imbere ubushobozi bw’urubyiruko.
Uyu murimo ubu ukorwa binyuze mu muryango nashinze mfatanyije n’abandi witwa Youth Led Musical Therapy (YLMT).
Nabonye imbaraga zikomeye umuziki ufite mu guhindura ubuzima bw’abantu, cyane cyane urubyiruko n’amatsinda y’abantu bugarijwe n’ibibazo bitandukanye , aha twavuga nk’abantu bafite ubumuga, abageze mu zabukuru ,abafite indwara zidakira. Ibi byampaye imbaraga zo gushyiraho umuryango ukoresha umuziki nk’igikoresho cyo kuvura no gufasha.
Nk’uko Music as Therapy International yansabye kuba umutoza (Umutoza watoranyijwe), akenshi nahuguraga ibigo bitandukanye mu gihugu hose, ariko nta muryango wemewe twari dufite byaratugoraga cyane guhuza amakuru, gutegura amabaruwa y’ubutumire, nta ngengo y’imari. Kuba dufite umuryango wemewe biduha uburyo bwo gutegura no gutanga amahugurwa mu buryo bufite gahunda, bufatika kandi burambye.
Nasanze gushyiraho umuryango bitanga ubunyamwuga, ubufatanye bukomeye, n’ingaruka rusange mu muryango mugari. Bidufasha gukora kinyamwuga mu buryo bwubahirije amategeko no kugera ku bantu benshi kurusha uko nabigeraho ndi njyenyine.
Nabonye imiryango na sosiyete y’abaturage igenda ifunguka ikemera abana bafite ubumuga, ikita kubangavu bahohotewe bagaterwa inda imburagihe, kandi ikumva ko urubyiruko rukoresha ibiyobyabwenge rukwiye gufashwa aho guhabwa akato .
Umuziki wafashije guhuza abantu, kandi imiryango myinshi ubu imenya akamaro k’umuziki, n’ubwo hakiri byinshi byo gukora kugira ngo imyumvire y’abaturage ihinduke burundu.
Mu ntangiriro, abantu babonaga umuziki nk’ibintu by’abana cyangwa nk’ikintu kitagira umumaro. Abitabira ibikorwa bari bake, kandi benshi ntibashoboraga kumva intego yabyo kuko igitekerezo cyari gishya aho twakoreraga ndetse no mu Rwanda muri rusange.
Kugira ngo nzikemure, nakoreshaga amasomo y’uburezi n’ingero zifatika z’ubuzima bw’ukuri zerekana uburyo umuziki uhindura ubuzima. Mu ntangiriro, hari n’abao nahaga amafaranga mubabaga bitabiriye kugira ngo ndusheho kubibashishikariza kugeza ubwo batangiye kumva umumaro wabyo .
Usubije amaso inyuma, hari ikintu wowe cyangwa twebwe muri Music as Therapy twakora kugira ngo ibintu byorohe?
Kugira gahunda zihoraho z’amahugurwa no kubona ibikoresho by’umuziki kuburyo bworoshye byazana impinduka nini.
Gushyiraho ikigo cya Leta wagereranya nka RBC (Ikigo cy’igihugu gishinzwe guteza imbere ubuzima) gishinzwe gushyiraho no guteza imbere amategeko ajyanye na music therapy(imirongo migari), gukangurira abaturage gahunda zijyanye n’umuziki nk’ubuvuzi, no kwinjiza amasomo y’umuziki nk’ubuvuzi mu mashuri.
Ni ibike byo muri uru rugendo rwawe wumva bishobora guha abandi imbaraga mu gukoresha umuziki nk’ubuvuzi?
Natangiye nta kintu na kimwe mfite, ariko urukundo n’ishyaka ryo gufasha abantu byamfashije gukoresha umuziki guhindura ubuzima bwanjye n’ubw’abandi benshi. Ibi byerekana ko umuntu wese ashobora kugira impinduka.
Ikindi gishimishije ni ukubona abari abagenrwabikorwa banjye (abana n’urubyiruko bafite ubumuga) ubu bakaba bibeshejeho , bakora, abandi bakaba batunze imiryango yabo. Mbere y’uko dutangiza ubuvuzi bw’umuziki, benshi bari intabwa aho wasangaga imiryango yabo ibahisha ntibagere aho abandi bari cyangwa banengwa. Ubu, ni abantu bafite agaciro mu miryango yabo no muri sosiyete muri rusange .
Kureba ejo hazaza
Umaze kugera kuri byinshi mu mikorere yawe y’umuziki. Hari izindi ntego cyangwa imigambi ufite?
Nteganya gukwirakwiza ubuvuzi bw’umuziki mu bice bitandukanye n’ibikoresho by’umuzikibihagije bijyanye na buri kiciro , gutanga amahugurwa menshi ku matsinda y’urubyiruko, abarimu, n’ibigo byita ku rubyiruko n’abantu bafite ubumuga.
Ndashaka no gushyiraho amatsinda y’abantu bageze muzabukuru,abangavu bahohotewe bagaterwa inda z’imburagihe, urubyiruko rukoresha ibiyobyabwenge, n’abantu bafite indwara zidakira kugira ngo bahabwe amahugurwa yo gukoresha umuziki.
Ndashaka kandi gutegura umurongo ngenderwaho w’igihugu ku buryo umuziki ushobora gukoreshwa mu gihugu hose.
Mpamya ko u Rwanda ruzamenya umuziki nk’igikoresho cy’ingenzi mu burezi, mu buzima bwo mu mutwe, no gushyigikira imyitwarire y’urubyiruko.
Buri kigo (ishuri, centre, …) kigomba kugira gahunda ihoraho y’umuziki ku bana bafite ubumuga,abangavu bahohotewe bagaterwa inda imburagihe , abantu bageze muzabukuru n’urubyiruko.
Ibitaro n’ibigo nderabuzima nabyo bigomba gutanga serivisi zishingiye ku muziki.
Music as Therapy International yishimira cyane umubano w’igihe kirekire ifitanye nawe. Wasobanura ute uko uwo mubano na MasT wagiye utera imbere kandi ukagufasha kugera ku ntambwe umaze kugeraho?
MasT yampaye amahugurwa yimbitse, inama n’ubujyanama, ibikoresho by’umuziki, inkunga yo gutegura no gutanga amahugurwa, ndetse n’ubumenyi bwo gukoresha umuziki kuburyo bw’umwuga kuva mu mwaka wa 2009 kugeza n’uyu munsi. Ibyo nkora byose mu muziki bishingiye ku byo MasT yanyigishije.
Ubu bufatanye bwankomereje icyizere mu byo nkora kandi bumbasha gutegura no gushyira mu bikorwa gahunda z’umuziki zifite ireme rihanitse kandi zitanga impinduka zifatika mu buzima bwa muntu.
Ni gute ubona iterambere n’izamuka mu ikoreshwa ry’umuziki iyo rikorwa kandi riyobowe n’abantu bo muri ako karere, nkawe ubwawe?
Ni ingenzi cyane. Iterambere rirambye rigomba kuyoborwa n’abaturage bo muri ako karere basobanukiwe n’umuco n’ibyo iyo sosiyete ikeneye by’ukuri .
Kuduha ubushobozi (Abakoresha umuziki mu gihugu) bituma habaho impinduka zirambye mu gihe kirekire.
Dufite abafatanyabikorwa hirya no hino ku isi, bamwe bari mu bihe bisa n’ibyawe, abandi baracyari mu ntangiriro z’urugendo rwabo mu gukoresha umuziki. Ni iki wabwira umuntu uri gutekereza kwagura ikoreshwa ry’umuziki we?
Namubwira ko mu ntangiriro adakeneye ibikoresho byinshi cyangwa ubumenyi buhanitse. Icy’ingenzi kurusha byose ni kugira umutima w’impuhwe, kwihangana, no kwiyemeza. Impinduka zisaba igihe. Akwiye gukomeza guhanga udushya no gushaka ibitekerezo bishya.
Iyo atangiye, umuziki ubwawo uramuyobora, ukamuha icyerekezo n’imbaraga mu rugendo rwe.